Congo yaje mu bihugu 10 bifite igisirikare gikomeye muri Afurika
Urubuga Global Firepower rwashyize hanze urutonde rw’ibihugu 10 bitangiye umwaka wa 2025 bifite igisirikare gikomeye, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizwe ku mwanya wa 8.
Global Firepower ni urubuga rusanzwe rutegura uko ibihugu bigenda birutanwa mu kugira igisirikare gikomeye buri mwaka, haba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.
Dore uko bagaragaje uburyo umwaka wa 2025 utangiye ibihugu byo muri Afurika bihagaze:
Igihugu dusanga ku mwanya wa mbere mu kugira igisirikare gikomeye muri Afurika ni Egypt. Iki gihugu kikaba kiza ku mwanya wa 19 ku Isi yose.
Ku mwanya wa kabiri hari igihugu cya Algeria, aho kiza ku mwanya wa 26 ku Isi yose.
Ku mwanya wa gatatu haza Nigeria, na none ikaza ku mwanya wa 31 ku Isi yose.
Ku mwanya wa kane hari Afurika y’Epfo, aho iza no ku mwanya wa 40 ku Isi yose.
Ku mwanya wa gatanu hari Ethiopia, aho iza no ku mwanya wa 52 ku Isi yose.
Ku mwanya wa gatandatu hari Angola , ikaza na none ku mwanya wa 56 ku Isi yose.
Ku mwanya wa karindwi haraza Morocco, ku Isi yose ikaza ku mwanya wa 59.
Ku mwanya wa munani haza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iza ku mwanya wa 66 ku Isi yose.
Ku mwanya wa cyenda haza Sudan, naho ku Isi yose ikaza ku mwanya wa 73.
Ku mwanya wa cumi ari nawo wa nyuma haza Libya, mu gihe ku rutonde rw’isi yose iza ku mwanya wa 76.