Ibyo Abba Marcus yakoze byagize ingaruka ku bana ba Bebe Cool
Nyuma y’uko mu minsi yashize Abba Marcus yumvikanye asebya Se Jose Chameleone avuga ko yabaswe n’ibiyobyabwenge, byatumye Bebe Cool afatira imyanzuro abana be babiri ngo hato batazigira nkawe.
Bebe Cool yatangaje ko yafashe umwanzuro ko abana be babiri b’abahungu bafite imyaka 12 n’icyenda, bagomba kujya kwiga mu bigo biciriritse aho kwiga mu bigo bihenze.
Ibi yabitangarije ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Arts4Hearts Tv’, aho avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kwitegereza imyitwarire y’umuhungu wa Jose Chameleone, Abba Marcus.
Kuri we avuga ko yabonye uburyo ibitambo byose Jose Chameleone yatambye kugira ngo uyu muhungu yige neza kandi mu bigo bihenze ariko nyuma uyu muhungu akabitesha agaciro, bituma nawe ahindura uburyo yareraga abana be.
Gusa ahamya ko kuba agiye kubakura mu bigo bihenze akabajyana ahaciriritse nta rwango rurimo, ahubwo ashaka ko nabo biga amasomo y’ubuzima bakareba uko n’ubuzima budahenze buba bumeze.
Avuga ko ibi bizabafasha kwaguka mu buryo bw’imitekerereze, kumenya gufata inshingano ndetse no kumenya kwikemurira ibibazo ubwabo.Mu buryo bw’urwenya, Bebe Cool yavuze ko abana be nibaramuka bakuze ntibamukunde azabafungira ahantu kure.
Ati “Abana banjye baramutse bakunze ntibankunde, nzabafungira ahantu kure kuko natanze byinshi kugira ngo babone buri kimwe.”