AHABANZAIMYIDAGADURO

Bruce Melodie yafatiye ingamba abamusebya ku mbuga nkoranyambaga

Bruce Melodie usanzwe uzwiho kudaha agaciro abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamusebya, yatangaje ko ubu nawe yamaze gufata ingamba zikakaye zo guhangana nabo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM, aho yavuze ko ubu atazongera kwihanganira umuntu uwo ari we wese umuharabika yifashishije imbuga nkoranyambaga kuko bimaze kurenga urugero.

Bruce Melodie yavuze ko abantu basigaye bamusebya mu buryo bukabije bikamutera impungenge ko mu minsi iri imbere ubwo abana be bazaba batangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga, bashobora kuzabona ibyo byose bimuvugwaho bamusebya.

Ku bw’izo mpamvu, nawe yafashe umwanzuro w’uko abamuharabika bose agiye gutangira kujya abarega mu butabera bakabiryozwa, kuko ibyo bamuvugaho bigira ingaruka kuri we, umuryango we ndetse no mu kazi.

Mu bihe byatambutse Bruce Melodie yagiye abazwa kenshi impamvu atihaniza abamuvuga nabi bamusebya ku mbuga nkoranyambaga, akavuga ko we abifata nk’aho abamusebya nta rundi rwango baba bafite, ahubwo ko baba bishakira amaronko bityo ko adashobora kuvutsa umuntu umugati.

Ati “Ibyakorwaga mbere narabyihanganiraga kuko nabaga ntekereza ko abantu bari gushaka imibereho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *