AHABANZAIMYIDAGADURO

Vestine yatamogije umukunzi we

Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yatomagije umukunzi we Idrissa Ouedraogo baherutse gusezerana imbere y’amategeko, amwibutsa agaciro afite mu buzima bwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Vestine yavuze ko ari umunyamahirwe kuba afite uyu mukunzi we Idrissa Ouedraogo mu buzima bwe.

Yavuze ko uyu mukunzi we ariwe umuha impamvu ibihumbi zo kuba yahora aseka buri munsi. Yamubwiye ko ari uw’agaciro kanini kandi kumukunda nicyo kintu gituma ubuzima bugira agaciro.

Mu magambo ye yagize ati “Ndi umunyamahirwe cyane kugira umuntu nkawe mu buzima bwanjye umpa impamvu ibihumbi zo kumwenyura buri munsi.

“Uri uw’agaciro, kugukunda nicyo kintu cyonyine gituma mbaho ubuzima bufite agaciro.”

Vestine na Idrissa ukomoka muri Burkina Faso basezeranye imbere y’amategeko tariki 15 Mutarama 2025, mu muhango wabereye mu biro by’umurenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *