AHABANZAIMYIDAGADURO

Bruce Melodie, The Ben na Israel Mbonyi bahataniye igihembo kimwe

Ku nshuro ya mbere The Ben, Bruce Melodie na Israel Mbonyi bafatwa nk’abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda muri iki gihe, bagiye guhatanira igihembo kimwe mu bya ‘East African Entertainment Awards’ bitangirwa muri Tanzania.

Aba bahanzi bombi uko ari batatu kimwe n’abandi barimo Element Eleeeh, Kevin Kade na Kivumbi King bahataniye igihembo kimwe cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda mu cyiciro cy’abagabo.

Ni ibintu bidasanzwe kuko The Ben, Israel Mbonyi na Bruce Melodie buri wese afite igikundiro haba mu Rwanda ndetse n’i mahanga. Si ibyo gusa kuko iyo urebye usanga buri wese afite ibikorwa binini yibitseho ku buryo usanga abantu bavuga ko ari bo batatu bakomeye muri iki gihe.

Gusa ku rundi ruhande usanga Israel Mbonyi ari we uhabwa amajwi menshi bitewe n’uko iyo ugiye mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba nko muri Tanzania ndetse na Kenya, usanga ibihangano bye babizi cyane, ibi bikagaragarira ku mubare munini witabira ibitaramo akorerayo ndetse n’uburyo yakirwamo iyo agezeyo.

Hari kandi n’abandi banyarwanda bahatanye muri ibi bihembo barimo Bruce The 1st, Bushali, Bull Dogg, Ish Kevin, QD na Zeo Trap bahataniye igihembo cya ‘Rapstar of the year’ mu Rwana.

Alyn Sano, Ariel Wayz, Butera Knowless, Bwiza, France Mpundu na Marina bahataniye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu Rwanda.

Element Eleeh, Knoxbeat, Kozze, Loader, Murirooo na RealBeat bahataniye igihembo cya producer mwiza w’umwaka mu Rwanda.

Bruce Melodie kandi ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo uririmba neza mu buryo bwa ‘Live’, aho ahatanye n’abarimo Rayvanny, Eddy Kenzo, Diamond Platinumz, Harmonize na Nyashinski.

Hari kandi Bwiza uhataniye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri Afurika y’i Burasirazuba, aho ahatanye na Zuchu, Nandy, Maua Sama, Phinana Spice Diana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *