Sudani: Amerika yafatiye ibihano Gen. Abdel Fattah al-Burhan
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Umugaba w’ingabo za Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, nyuma y’iminsi mike ibihano nk’ibyo bifatiwe Gen. Mohamed Hamdane Daglo uyoboye umutwe w’abarwanyi ba RSF/ FSR, kubera ko bananiwe guhagarika intambara bahanganyemo ikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane.
Guverinoma ya Sudani yahise itangaza ko yamaganye ibyo bihano byafatiwe Gen. Abdel Fattah, kuko isanga nta ‘bumuntu’ bubirimo.
Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko mu itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken.
Yagize ati “Ingabo za Sudani ziyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan, zakomeje gukora ibyaha by’indengakamere, harimo kwibasira abasivili, kubica no kwangiza ibikorwa remezo bya gisivili. Ingabo za Sudani zirengagije amategeko mpuzamahanga yo kurengera ikiremwamuntu, zikoresha igikorwa cyo kwima abaturage ibyo kurya, nk’intwaro y’intambara ndetse no kwirengagiza ingamba zigamije amahoro”.
Intambara ihanganishije abo ba Jenerali babiri yatangiye muri Mata 2023, ubu igiye kumara hafi imyaka ibiri. Mu cyumweru gishize, nibwo Antony Blinken yatangaje ko abarwanyi bo mu mutwe wa RSF, bahanganye n’ingabo za Leta ya Sudani bakoze ‘Jenoside’ ndetse atangaza ko Amerika ifatiye ibihano Umuyobozi w’abo barwanyi, Gen. Mohamed Hamdan Daglo.
Yagize ati “Ushyize hamwe ibi byose, n’ibyo bihano byafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigaragaza ko nta n’umwe muri abo bagabo babiri ufite ubushobozi bwo kuyobora Sudani mu gihe kizaza ngo igire amahoro.
Gusa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izakomeza gukurikirana no guhana abakoze ibyaha by’intambara muri Sudani no gushyigikira ko inyura mu gihe k’inzibacyuho, kugeza ubutegetsi busubiye mu maboko y’abasivili binyuze mu nzira ya demokarasi”.
Blinken wakurikiranye cyane dosiye y’intambara yo muri Sudani, yatangaje ko hari ukwicuza gukomeye kuri Amerika, kubera ko nubwo yagerageje igihe kinini guhuza izo mpande zihanganye mu ntambara ariko byaranze, ndetse igera n’aho ibona ko igikwiye ari ugufatira ibihano abo ba Jenerali bayoboye iyo ntambara mu gihe manda ya Perezida Biden igana ku musozo, ngo hakaba hari icyizere ko wenda ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump iyo ntambara ishobora kuzahagarara.