AHABANZAIMYIDAGADURO

The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’umuhanzi The Ben wagaragaye atwaye imodoka atubahirije amategeko y’umuhanda, bikaba byamugiramo guhanwa.

Ibi byemejwe na Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwabo rwa X, nyuma y’uko umwe mu bakoresha uru rubuga atanze amakuru agaragaza ko The Ben yishe amategeko y’umuhanda.

Ni amakuru yatanzwe n’ukoresha amazina ya Edman Ishimwe, ashyira hanze amashusho agaragaza The Ben atwaye imodoka atambaye umukandara, asaba Polisi ko yamukurikirana agahanwa.

Yagize ati “U Rwanda rwacu ntawe uba hejuru y’amategeko kandi ntabwo tugira umuco wo kudahana. Rwanda Polisi uyu yitwa Mugisha Benjamin (The Ben), atwaye ikinyabiziga atambaye umukandara ndetse ari gukora amakosa akomeye mu gihe atwaye ikinyabiziga, mudufashe ahanwe.”

Yakomeje asaba Polisi ko babikurikirana vuba na bwangu agahanwa mbere y’uko yerekeza Canada aho afite ibitaramo mu kwezi gutaha.

Ati “Mudufashe ahanwe mbere y’uko ava mu gihugu, dore ko afite gahunda yo kwerekeza muri Canada mu bitaramo ahafite.”

Mu kumusubiza, Polisi yamushimiye ku makuru atanze ndetse bamwizeza ko bagiye kubikurikirana.

Bati “Muraho! Murakoze ku makuru mutanze, tugiye kubikurikirana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *