AHABANZAURUKUNDO

Amakosa ukwiye kwirinda gukora mu gihe cyo gutera akabariro

Ubusanzwe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa gutera akabariro, bivugwa ko ibikerekeye byose biba bikwiye gusigara aho cyabereye. Icyakora ngo biba byiza kurushaho kuzirikana ibyo ukwiye kugendera kure ukabyirinda mu kurushaho guharanira ko cyaryohera abagikora.

Izi ni zimwe mu ngingo z’ibigomba kwirindwa mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina.

Kwitiranya amazina

Ikintu ukwiriye kwirinda mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ni uguhamagara izina ry’umuntu utandukanye n’uwo muri kumwe.

Iyi ni ingingo idakenera gusobanurwaho byimbitse kuko uhita wiyumvisha icyo byacura mu gihe haramuka habayeho icyo kintu cyo kwitiranya amazina muri icyo gikorwa.

Irinde kuvuga ngo “Urakoze”

Ubusanzwe iri jambo rifatwa nk’iryiza ariko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntirikwiye kubera ko uwo mugikorana aba atari umukozi wakodesheje kubera ko ari igikorwa ngirana.

Hatangwa inama yo gushaka andi magambo meza aryoshye wakoresha mu gihe ushaka kwereka umukunzi wawe ko wishimye kandi unyuzwe.

Irinde gutanga amabwiriza

Nubwo ari byiza kuganira muri iki gikorwa, ukwiye kwitondera amagambo ukoresha kandi ukagendera kure ibyo gukoresha imvugo isa no gutanga amabwiriza.

Mu by’ukuri, ntabwo uba uri gutanga isomo ry’uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.

Mu gihe hagize ikintu kiba ukumva ntucyishimiye cyangwa utagikunze, ni byiza gufasha uwo muri kumwe haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa ariko ukagerageza kubikora udasa n’utanga amabwiriza.

Irinde huti huti

Hari imvugo igira iti “ibyiza bisanga abategereza.” Ibi ngo ni na ko bimeze mu gihe cyo gutera akabariro.

Mu gihe hari indi gahunda yihutirwa ufite byaba byiza uyisubitse cyangwa se ukayegeza inyuma byakwanga ukareka kwirirwa ukora icyo gikorwa kuko mu gihe giherekejwe na huti huti, kitabasha kugeza bene cyo ku byishimo byuzuye.

Irinde kwikunda

Gusangira bijyana no kwitanaho. Mu gihe wumva umerewe neza cyangwa wumva uri kugera ku byishimo, uba ukwiye kwizera neza ko na mugenzi wawe mufatanyije ari kubiganaho ntiwirebeho wenyine.

Ibindi bintu ukwiriye kwirinda cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ni ukwerekana ko wabisuzuguye, kubikora nk’aho ari amashusho y’urukozasoni, gusubiza ubutumwa bugufi kuri telefoni kandi ngo ntukwiye kwirengagiza ko gusomana ari ingenzi muri icyo gikorwa.

Ukwiye no kuzirikana ko mu gihe ugeze ku byishimo wifuzaga udakwiye guhita ubadukana ingoga wigendera kuko mugenzi wawe abifata nk’aho umwifashishije gusa nk’igikoresho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *