AHABANZAIMYIDAGADURO

Kwa Diamond na Zuchu byahinduye isura, Jamie Foxx yihakana Illuminati

Nyuma y’uko Zuchu afashe icyemezo cyo guhagarika gukurikirana Diamond Platinumz kuri Instagram ndetse agahita asiba ibirango n’ibindi bigaragaza ko abarizwa muri Wasafi records, Diamond nawe yahise ahagarika kumukurikira kuri Instagram.

Ibi byose byatangiye ubwo umunyamakuru wa Wasafi FM yavugiraga mu kiganiro ko Zuchu yihambira kuri Diamond ndetse ko ahora amushyiraho igitutu ngo amurongore, ibi bibabaza Zuchu cyane.

Icyakora ku mbuga nkoranyambaga baravuga ko ibi bishobora kuba ari imikino barimo kugira ngo bavugwe, dore ko ari ibintu bamaze kumenyerwa ko bakoresha iturufu y’urukundo rwabo kugira ngo bavugwe.

Jamie Foxx yihakanye Illuminati….

Jamie Foxx uvugwaho gukorana n’umuryango ukora mu buryo bw’ibanga wa Illuminati, yabyamaganiye kure avuga ko ibyo bamuvugaho ari ibinyoma kuko we atajya yizerera muri iyo miryango y’ibanga.

Ubwo yari mu kiganiro ‘GOAT Talk’ gikorwa n’umukinnyi wa filime Cameron Diaz, yavuze ko nubwo ari icyamamare ariko abayeho mu buzima busanzwe, kandi ahura n’imbogamizi nk’abandi bose.

Ati “Ati Ntabwo njyewe mbyizera. Ese niba tuyoboye Isi, kuki nafunzwe na Polisi?..”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *