AHABANZAIMYIDAGADURO

Diamond yaba ashaka kwisubiza Zari?

Diamond Platinumz yongeye guca amarenga ko yaba agifitanye umubano wihariye na Zari Hassan, nyuma yo kugaragaza ko isaha n’isaha yamwisubiza.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Reallity Tv show’ kinyura kuri Netflix, Diamond yabajijwe niba nta shyari ajya agirira Zari Hassan babyaranye none akaba ari kumwe n’undi mugabo ari we Shakib Cham, undi abyamaganira kure.

Yavuze ko adashobora kugirira ishyari Zari Hassan kuko aramutse amushatse bakongera bagasubirana mu buryo bworoshye.

Ati “Ntabwo nshobora kugirira ishyari Zari. Umunsi namushaka namubona.”

Ibi byatumye abantu bacika ururondogoro bibaza niba ibyo Diamond yavuze yari akomeje cyangwa yatebyaga.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi abantu batangiye kwibaza niba baba bagifitanye umubano wihariye, ku buryo isaha n’isaha Zari yasiga Shakib akagarukira Diamond bafitanye abana babiri.

Muri Kanama 2023 ubwo Diamond yatsaga umuriro hagati ya Zari na Shakib, Zari yatangaje ko nta mubano wihariye agifitanye na Diamond uretse kuba bahuzwa n’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *