Uwahoze ari umusirikare wa RDF yakatiwe imyaka 19
Inkuru ya (Rtd) Cpl.Nizeyimana Gerard, ku musozi w’iwabo bita Jeralidi itangirira mu misozi miremire yo muri Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, aho Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari.
Inyandiko zo mu Rwego rw’Igihugu rwari rushinzwe Inkiko Gacaca, yakorewe mu kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, ivuga ko Nizeyimana yari munsi y’imyaka 14 igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Urubanza rwe n’abaregwa hamwe na we bo bari bakuru muri Jenoside, baregwa ibyaha byo mu rwego rwa kabiri, gufatanya kwica, kujya mu bitero, kugambirira kwica n’icyaha cyo mu rwego rwa gatatu cyo Gusahura cyangwa kwangiza umutungo.
Uvugwa cyane mu bo Nizeyimana Gerard ashinjwa kwica ni umugore witwa Mukarutwaza Odetta, uyu akaba yari Nyinawabo kuko avukana ku babyeyi bombi na Nyina na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abandi bari muri dosiye ye harimo uwitwa Nyirabutisiga Sitefaniya na Mugabowakigeri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba Nizeyimana avuga ko atabazi.
Inyandiko igaragaza ko Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Bumbogo rwakatiye Nizeyimana Jeralidi (Gerard) igifungo cy’imyaka 19 iki cyemezo cyafashwe tariki 26 Ukwakira, 2006 (indi nyandiko igaragaza ko Nizeyimana yakatiwe tariki 19 Ugushyingo, 2007).
Benshi mu bo bareganwa kujya mu bitero barapfuye, abandi baheze muri Congo harimo uwitwa Gahamanyi, Gashumba, Musabyemungu, Maboko, na Muzigura.
Nizeyimana amaze kumenya ko yahawe igihano cy’igifungo, yaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, asaba kuburana kuko imyanzuro yamufatiwe yafashwe adahari, anagaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13, bityo atari gukurikiranwa, ngo akatirwe, asaba no gufungurwa, ariko urukiko ntirwakira icyo kirego.
Nyuma Nizeyimana yajuriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, urwo rukiko rwemeza ko ikirego cye cyari kwakirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ndetse rwemeza ko Urubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca rw’akagari ka Mvuzo, n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Bumbogo ku wa 19/11/2007 rusubirishwamo, runategeka ko urwo rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo (rumwe rwari rwanze kwakira ikirego).
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanategetse ko Nizeyimana ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.
Urubanza rwaje gusubirwamo ruhabwa no RP/GEN 00001/2003/TB/GSBO ruhabwa itariki ya 27/02/2024 ariko rugenda rusubikwa ruza kuburanishwa tariki 26/07/2024.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavuze ko urubanza rusubirwamo ari urw’imitungo rwaciwe tariki 19/11/2007 n’Urukiko Gacaca rw’Akagari ka Mvuzo, ko icyemezo cyafashwe tariki 26/07/2006 n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Bumbogo kidakwiye gusuzumwa, bityo ko Nizeyimana Gerard akomeza gufungwa (we avuga ko Jenoside yabaye afiye imyaka 13 atari gukatirwa).
Ku wa 06/08/2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, rwemeza ko urubanza ruzasubirwamo ari urwaciwe tariki 19/11/2007.
Nyuma yo gusubikwa kuko rwari rwahawe kuburanishwa tariki 20/09/2024 ariko ababuranyi bose baza kuboneka tariki 27/09/2024, Me Nsanzumuhire Jean Damascene wunganira abaregera indishyi, yasabye urukiko kutakira ikirego, avuga ko urubanza rwaciwe tariki 19/11/2007 n’Urukiko Gacaca rw’akagari ka Mvuzo ari urw’imitungo, rutasubirishwamo kuko bene izo manza ngo ntizisubirwamo bityo ko icyo kirego giteshwa agaciro.
Uruhande rwa Nizeyimana rwagaragaje ko iyo nzitizi itahabwa agaciro kuko igisuzumwa atari ukwakira ikirego, ko ahubwo ari ugusubirishamo urubanza byategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Nk’uko byagenze mu rubanza rwa mbere, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki 25 Ukwakira, 2024 rwafashe icyemezo cyo kutakira ikirego cya Nizeyimana Gerard cyo gusubirishamo urubanza nk’uko byari byategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.