AHABANZAIMYIDAGADURO

Fatakumavuta yarabatijwe: Impinduka mu buzima bwe

Fatakumavuta ufungiwe mu igororero rya Mageragere, amaze iminsi abatijwe mu mazi menshi yemera kwakira Yesu/Yezu Kristu nk’umwami n’umukiza mu buzima bwe, ndetse yabaye undi muntu mushya.

Amakuru ava mu itsinda ry’abanyamakuru bakorera ‘Isibo Tv/radio’ ari naho yari asigaye akorera baherutse kumusura aho afungiye, avuga ko mu kwezi kwa 12 2024 Fatakumavuta yabatirijwe mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi.

Kuri ubu Fatakumavuta yabaye umuntu mushya wahindutse cyane, ndetse ko aho ari i Mageragere abayeho neza nta kindi kibazo afite, ndetse asurwa n’abantu benshi kandi inshuro nyinshi.

Icyakora kuri ubu avuga ko yamaze kuzinukwa ibijyanye n’umuziki n’imyidagaduro muri rusange, aho avuga ko yahisemo kubishyira ku ruhande.

Kuri ubu aho afungiwe asigaye yarinjiye cyane mu bijyanye n’umupira w’amaguru, dore ko na mbere y’uko afungwa yari umuvugizi wa Gorilla FC.

Aho ari afite ikipe y’abanyamakuru bo muri gereza atoza, ndetse ko iyo kipe iri mu zikomeye cyane muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *