AHABANZAIMYIDAGADURO

Bruce Melodie yavuze ku bahanzi bajya mu bapfumu

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ku bahanzi bagiye bakoresha inzira yo kujya mu bapfumu bashaka ko ibihagano byabo bizakundwa cyane, ariko bikarangira nta kintu bibamariye.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM, Bruce Melodie yavuze ko kuri we ibintu byo kujya by’ubupfumu atabyizera, cyane ko we ahamya ko yizera Imana yonyine ko ariyo ishobora byose.

Yavuze ko kuva yakwinjira mu muziki yagiye ahura n’abantu benshi kandi mu ngeri zitandukanye, ariko muri abo bose nta numwe wigeze aza ngo amubwire ko umuntu yakoresha amarozi bikamuhira akaba yagera ku cyo ashaka.

Icyakora Bruce ntahakana ko hari abahanzi babyizera ndetse bakanabikora, kuko hari abahanzi azi bagiye bakoresha ibyo by’amarozi n’ibitambo bagira ngo indirimbo zabo zikundwe kandi zinamenyekanye cyane, ariko agatungurwa no kubona iye ikunzwe kurusha izabo nyamara we atakoresheje izo nzira zabo.

Ati “Icya mbere na mbere njyewe nizera Imana. Nahuye n’abantu benshi mu ngeri zitandukanye, abo mwakeka n’abo mutakeka, ariko nta muntu waje ambwire ngo ‘buriya uburozi rero burakora.’

“Noneho nzi n’abantu bakoraga byo kujya mu bitambo, ariko nakwisohorera akagoma nako nagasengeye nkabona kagenze neza kurusha izabo ntako batagize.”

Icyakora Bruce avuga ko ababikora ahanini biterwa n’aho umuntu yakuriye, aho ahamya ko warakuriye mu muryango ubukora nawe uba wumva ari ibintu bisanzwe.

Ibi si Bruce Melodie ubivuga gusa, kuko ni kenshi abahanzi n’abakinnyi ba filime yewe no mu mupira w’amaguru bashinjwa kujya mu bapfumu kugira ngo bagere ku ntsinzi. Ibi kandi uzabyumva no ku byamamare mpuzamahanga bishinjwa gukorana n’imiryango y’ibanga nka Illuminati, kugira ngo bahabwe imbaraga zidasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *