Isheja Emelyne arasaba ubuvugizi
Uwase Isheja Emelyne akomeje gutakambira abantu ndetse asaba ko yakorerwa ubuvugizi abantu bakareka gukomeza kumwitiranya na Kwizera Emelyne uherutse gutabwa muri yombi azira amashusho y’urukozasoni yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa arasaba abantu ko bahagarika gukomeza gukoresha amafoto ye bamwitiranya na Kwizera Emelyne (Ishanga), ahanini bitewe n’uko bitiranwa ndetse bajya gutera kimwe.
Uyu mukobwa avuga ko atumva impamvu abantu bongeye kumwitiranya na Kwizera Emelyne uvugwaho ibikorwa bibi nyamara n’ubushize yari yabisobanuye ko ntaho ahuriye n’uwo Emelyne wundi. Ahamya ko buri muntu wese agira indangagaciro zimuranga, bityo abantu badakwiye gukomeza kubitiranya.
Uku kumwitiranya na Kwizera Emelyne, kwatangiye umwaka washize ubwo Kwizera Emelyne yagaragaraga mu mashusho yagiye hanze ari kwifotozanya na The Ben ubwo yari yagiye gutaramira mu Karere ka Musanze. Ayo mashusho yaje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko The Ben yagaragaye ari gukurura ishanga ry’uyu mukobwa yari yambaye.
Icyo gihe abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, ariko kandi haba n’abandi batangiye gukoresha ay’uyu Isheja Emelyne bakeka ko ari Kwizera Emelyne, dore ko bajya no kugira imiterere imwe.
Isheja Emelyne yaje kujya gukorera ikiganiro kuri imwe muri YouTube Channel, asaba abantu ko bahagarika gukoresha amafoto ye bamwitiranya na Kwizera Emelyne kuko ntaho ahuriye nawe n’ibyo yakoze.
Icyo gihe yavuze ko uku kwitiranya amafoto ye na Kwizera Emelyne, byamugizeho ingaruka haba mu nshuti ze zamuhamagaraga, abo mu muryango ndetse n’ahandi yanyuraga mu nzira. Yavuze ko ahantu yanyuraga hose wasanga bamuryanira inzara bazi ko ari we wifotozanyije na The Ben, ugasanga bimuteye isoni n’ikimwaro kunyura ahantu bagasigara bamuvuga.