AHABANZAUTUNTU N'UTUNDI

Musenyeri Mugisha Samuel yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wahoze ari umuyobozi wa Diyosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda, aho akurikiranyweho kunyereza umutungo.

RIB yatangaje ko Musenyeri Mugisha Samuel afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Musenyeri Mugisha Samuel yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite.

Samuel yatawe muri yombi nyuma y’uko mu Ugushyingo 2024, Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yari yamuhagaritse ku mirimo yo kuyobora Diyosezi ya Shyira, kugira ngo hakorwe ubugenzuzi ku bibazo n’imiyoborere n’imitungo byamukekwagaho.

Ibi bibazo byatangiye kuvugwa kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ubwo bamwe mu ba Pasiteri bo muri EAR Diyosezi ya Shyira bahindurirwaga inshingano, bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *