AHABANZAIMIKINO

Mangwende agiye kumara igihe adakina

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira ikipe ya AEL Limasol yo muri Cyprus, agiye kumara hafi amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa imvune yo mu ivi.

Amakuru avuga ko uyu musore yavunitse tariki 14 Ukuboza 2024, akaba yari amaze imikino itanu yakurikiye adakina, yabazwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ye ihita inamwifuriza gukira vuba.

Mu butumwa bw’iyo kipe yagize iti “Tukwifurije gukira neza Imanishimwe Emmanuel.”

Umuganga yavuze ko iyi mvune yo mu ivi Imanishimwe Emmanuel yagize, itwara nibura ukwezi n’igice kugira ngo umukinnyi abe yakongera gukina. Ibi bivuze ko ubaze umunsi ku munsi kugeza tariki 17 na 21 Werurwe 2025, aho Amavubi azakina na Nigeria na Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 nubwo hari amahirwe yo kuboneka ariko bigoye, gusa bikazaterwa n’uburyo azakiramo.

Imanishimwe Emmanuel yavunikiye mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya Cyprus, ubwo ikipe ye AEL Limasol yanganyaga na ALS Omonia 1-1 yabanje mu kibuga, ariko akavamo ku munota wa 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *