AHABANZAIMYIDAGADURO

Nyambo yavuze ku byo guterwa inda na Titi Brown

Nyambo Jesca yashyize umucyo ku nkuru zimaze iminsi zicaracara ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yaba atwite inda ya Titi Brown, akomoza no ku cyo atekereza ku kuba yabyarana na we.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru ko Titi Brown yaba yarateye inda Nyambo bivugwa ko bakundana, nubwo bo badasiba kubihakana bakavuga ko ari inshuti magara gusa nta kindi kibyihishe inyuma.

Uku guterwa inda ahanini bihuzwa n’uko Nyambo amaze iminsi asa n’uwabuze cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byahoze.

Abandi kandi wasangaga babihuza n’uburwayi nyambo yagize ubwo yari yitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo bya ‘Mashariki African Film Festival’, bigatuma asohoka agataha ibirori bitarangiye.

Byabanje kuvugwa ko kuba Nyambo yarasohotse ibirori bitarangiye, byatewe n’uko yari ababajwe nuko nta gihembo yabashije kwegukana.

Icyakora we yabishyizeho umucyo avuga ko yari yaje arwaye biba ngombwa ko asohoka agataha bitarangiye kuko yari akomeje kuremba.

Nyuma byatangiye kuvugwa ko ubwo yageraga hanze yatangiye kuruka nka kimwe mu bimenyetso by’umugore utwite, ndetse ko hari n’ibindi bimenyetso yagiye agaragaza birimo kugira isereri ubwo yari mu nzu.

Mu kiganiro yagiranye na ‘Chita Magic’ yanyomoje ayo makuru akomeje gukwirakwiza, avuga ko ibyo ari ibihuha byavuzwe kuva kera ndetse ko agereranyije igihe byahereye bivugwa yakabaye yarabyaye.

Muri iki kiganiro kandi Nyambo yavuze ko atakwifuza ndetse atanarota kubyarana na Titi Brown kandi ari inshuti ye magara (besto).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *