AHABANZAUMUTEKANO

Ubuhamya bw’abatorotse FDLR bakishyikiriza u Rwanda

Bamwe mu bahoze babarizwa mu mitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo ariko bakaza gutoroka bakishyikiriza u Rwanda, bahishiye uko bajyaga bahabwa amabwiriza yo kujya guhangana na M23, ndetse bakajya babwirwa ko bazatera u Rwanda.

Niyitanga Gervais agira ati “Iyo twabaga tugiye kurwana, Gen Justin yaduhaga amabwiriza y’uko tugomba kwitwara ku rugamba, akaduha amasasu, ufata ‘Machine Gun’, RPG cyangwa ‘Mortier’ akayifata. FARDC ni yo yabiduhaga tukajya ku rugamba, ikatubwira ko tuzatera u Rwanda.

“Ku rugamba twasangagayo FARDC, FDLR n’Abarundi. Iyo turiyo twese baratuvanga, abo muri FARDC, aba Wazalendo, FDLR n’indi mitwe tukarwanira hamwe.”

Yinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, agiye gukorera amafaranga, ku bw’ibyago ahura n’imitwe yitwaje intwaro, we n’abo bari kumwe bikorezwa amazi, birangira binjijwe mu mutwe wa Nyatura.

Mu minsi ya mbere we n’abandi bashya bagiye gutorezwa ahitwa i Ntiti. Mu myitozo ya gisirikare itarengeje amezi abiri batangira kujya ku rugamba mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibyo bibunda biremereye babihabwaga hatitawe ku bushobozi bwabo, uwanze kumvira akicwa, na bo ku bwo kurengera amagara yabo bakayoboka, bakarwana umuhenerezo barwanya M23 nubwo na yo idasiba kubakubita inshuro.

Iyo nzira yo guhara amagara yanyuzwemo kandi na Soldat Hatangimana Delphin w’imyaka 21, watorotse umutwe wa Wazalendo.

Hatangimana na bagenzi be bari baragiye inka mu mahoro, mu kanya nk’ako guhumbya inyeshyamba zibirohamo ziba ayo matungo, abashumba zirabica, asigara wenyine yabuze ayo acira n’ayo amira.

Mu gukiza amagara ye, uyu musore yemeye kujya mu mutwe wa Wazalendo, ndetse agirwa umurinzi w’umuyobozi mukuru wabo.

Ati “Nk’abo muri Wazalendo twarwanaga iyo ntambara turi kumwe n’abo muri FDLR, FARDC n’indi mitwe.

“Badupangiraga hamwe twese. Wumvaga bavuze ko niba batayo yacu iri bushyirwe imbere, FDLR iza kudutera ingabo mu bitugu, FARDC na yo iraza kutwongerera ingufu. Intwaro zose, amasasu ibyo kurya n’izi mbunda zikomeye byose byavaga muri FARDC.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *