Burna Boy yahaye gasopo Speed Darlington
Nyuma y’uko Burna Boy afunguje mugenzi we Speed Darlington yari yarafungishije, yongeye kumuburira amubwira ko nareba nabi ashobora kongera kwisanga mu gihome.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025 nibwo umuhanzi wo muri Nigeria, Speed Darlington wari umaze iminsi afungiwe muri gereza yitwa ‘Kuje’ yaraye arekuwe arataha.
Speed Darlington yatawe muri yombi mu mpera z’umwaka wa 2024, azira kuvuga ko Burna Boy yari afitanye umubano wihariye na P Diddy, akaba ari nabyo byatumye yegukana igihembo cya Grammy muri 2021.
Speed yarekuwe nyuma y’uko mu minsi yashize abaturage bo muri Nigeria bari batangiye gushyira igitutu kuri Burna Boy, bamusa ko yaca inkoni izamba akamufunguza, dore ko mu Ukuboza 2024 urukiko rwari rwrmeje ko agomba kurekurwa ariko yisanga agumyemo mu buryo bucanganye.
Akiva muri gereza, Burna Boy yongeye kumuburira, anamuha gasopo ko niyongera kwitwara nabi azongera agafungwa.
Mu butumwa bumara amasaha 24 yanyujije kuri Instagram ye, Burna Boy yamubwiye ko naramuka yongeye kugira imyitwarire mibi azasubira muri gereza kandi ko icyo gihe nta mbabazi azamuha.
Ati “Niwongera kwitwara kuriya, uzasubira aho waturutse kandi icyo gihe nta zindi mbabazi zizabaho.”