Gisagara: Polisi yarashe abakekwaho gufata ku ngufu umugore bakamwica
Abasore babiri bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save, bakekwagaho kwica umugore nyuma yo kumusambanya, barashwe n’umupolisi wabaguye gitumo aho bari bihishe bagashaka kumurwanya.
Aba basore bashakishwaga nyuma yo gusambanya ku ngufu no kwica urubozo uwitwa Mukandekezi Clementine, aho bamusanze iwe bakanamutwara ibyo yari afite.
Polisi ivuga ko bashakishijwe barafatwa, ariko baza gupfumura kasho barimo gutoroka umupolisi wabaguyeho bashaka kumurwanya arabarasa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko abo basore barashwe ari uwitwa Nshimiyimana Eric w’imyaka 22, n’uwitwa Nshimiyimana Innocent w’imyaka 20.
Abo basore bishe Mukandekezi w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Save, mu Kagari ka Munazi, nyuma y’uko bamusanze mu rugo rwe aho yibanaga, bagatobora inzu, bakamusambanya barangiza bakamwica ndetse bagatwara na bimwe mu byo yari atunze.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yagize ati “Nyuma y’uko bigaragaye ko batorotse, twatangiye kubashakisha. Mu masaha ya Saa Sita n’igice z’amanywa, nibwo babiri muri bo umupolisi yabaguye gitumo aho bari bihishe, baramurwanya, arabarasa.”
Yavuze ko mugenzi wabo wa gatatu, witwa Gabiro Jean de Dieu yafashwe.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hari gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uburyo aba bakekwaho ubugizi bwa nabi babashije gucukura kasho bagatoroka, n’ikihishe inyuma y’ubugome bakoreye Mukandekezi.