AHABANZAIMYIDAGADURO

Ibya Titi Brown na Nyambo byahinduye isura

Nyuma y’igihe kirekire Titi Brown na Nyambo bagarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umubano udasanzwe bari bafitanye, kuri ubu baciye amarenga ko baba batagicana uwaka.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Titi Brown na Nyambo batabanye neza, bitewe n’uko batadaheruka kugaragara mu ruhame bari kumwe nk’uko bisanzwe.

Ibi byose byaravuzwe, ariko mu by’ukuri nta gihamya cyari gihari kemeza neza ko batandukanye, dore ko mu minsi ishize Titi Brown yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto ari kumwe na Nyambo avuga ko ari ubuzima bwe, ndetse icyo gihe na Nyambo niko yabigenje.

Kuri ubu aba bombi basa n’abamaze kwerura ko bamaze gutandukana, bitewe n’uko kuri ubu nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram.

Si ibyo gusa kuko iyo ugiye kuri Instagram ya Titi Brown, usanga yamaze gusiba amafoto yose n’amashusho yari yarashyizeho ari kumwe na Nyambo.

Ibi kandi ni nako bimeze kwa Nyambo, aho nawe ayo mafoto yahise ayasiba, icyakora we yasizeho ayo bifotozanyije ku isabukuru y’amavuko ye ndetse n’iya Titi.

Biravugwa ko itandukana ryabo ryatewe n’inkuru z”amashusho y’urukozasoni amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho byavugwaga ko umukobwa ugaragaramo ari Nyambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *