AHABANZAIMYIDAGADURO

Uko Brianne yabashije kwigobotora urumogi

Gateka Esther Brianne wmamaye nka Dj Brianne, yahishuye uko yicaye akifatira icyemezo cyo guhagarika kunywa ibiyobyabwenge burundu none ubu mu maraso hakaba nta na gake gasigayemo nk’uko ibipimo byabigaragaje.

Mu kiganiro yagiranye na ‘Isimbi Tv’, Brianne yahishuye ko ari we ku giti cye wafashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi nyuma y’uko abatijwe akakira agakiza, abikora nta muntu n’umwe agishije inama.

Yavuze ko na nyuma y’uko abatijwe, yari amaze iminsi ajya gusenga bakavuga ko hari abantu bava mu rusengero bakongera bakanywa ibiyobyabwenge, akumva ari we bari kuvuga.

Ati “Naravuze nti se reba ahantu ngeze ndakora, ejo n’ejobundi ndajya kwiteranya na leta barinda baza kumpigagiha ngo nanyweye ibiki, mbihagaritse napfa? Ntabwo nabaswe ku buryo wenda icyo kintu ngihagaritse nasuhererwa. Ibyo bintu ndabifata narimbibitse mu rugo nagenda mbijugunya mu bwiherero.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu minsi yashize yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha arapimwa ngo arebe ko nawe atabikoresha, gusa basanga mu maraso ye ntabikirimo.

Uku guhamagarwa kwari kwatewe nuko nawe yari yashyizwe mu bagomba gukorwaho iperereza ku kibazo cy’abakobwa barimo Kwizera Emelyne batawe muri yombi bashinjwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ndetse bakaba barasanze barakoreshaga urumogi.

Icyatumye Briane ahamagarwa ni uko amwe mu mashusho yagiye hanze, hagiye hagarukamo izina Brianne bituma kaekwa ko nawe yaba abifitemo akaboko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *