AHABANZAINKURU ZA KARABAYE

U Buhinde: Umugore yajyanye umugabo we mu nkiko amushinja kumuharika injangwe

Mu Buhinde Urukiko rwisumbuye rwa ‘Karnataka High Court’, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba amurutisha injangwe, akayikunda ndetse akayitaho cyane kurusha uko abimukorera.

Umucamanza muri urwo rukiko, M. Nagaprasanna, yavuze ko nyuma yo gusoma neza ikirego yabonye ko umugore atarega umugabo kumukorera ihohotera cyangwa se ubundi bugome, ahubwo ko amurega kuba yita ku njangwe kurusha uko amwitaho ikindi agakunda iyo njangwe kurusha uko yita ku mugore we.

Uwo mugore kandi yavuze ko iyo njangwe imaze kumushwaratura inzara kenshi umugabo areba, ariko ntagire icyo abikoraho.

Umucamanza Nagaprasanna yagize ati “ Ni ikirego cyerekeye ibibazo byo mu rugo, hagati y’umugore n’umugabo babana.”

Umucamanza yongeyeho ati “Uko umugore ashatse kuvugana n’umugabo we kuri icyo kibazo, bihita bibyara amahane n’intonganya hagati y’abo bombi, rero ikibazo si ubundi bugome umugabo yaba akorera umugore, ahubwo ni injangwe bivugwa ko umugabo ayikunda cyane, kandi imaze gushaka kuruma umugore kenshi, ubundi ikamushwaratura.”

Nyuma yo kumva icyo kirego kidasanzwe, urukiko rwategetse ko hakorwa iperereza ku byo uwo mugabo ashinjwa. Umucamanza avuga ko imanza nk’izo zigenda ziyongera mu ziboneka mu butabera bw’u Buhinde, zikaba zigomba gukurikiranwa ubutabera bukaboneka ku bantu bose babukeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *