AHABANZAIMYIDAGADURO

Ukuri kw’ikihishe inyuma y’itandukana rya Nyambo na Titi Brown

Ku munsi w’ejo nibwo byatangiye kuvugwa ko Nyambo na Titi Brown batagicana uwaka, ndetse n’ibimenyetso simuziga bigaragaza.

Mu bihe bitandukanye aba bombi bagiye bahakana ko bakundana, ahubwo bakavuga ko ari inshuti magara (Besto) nyamara inshuti zabo za hafi zarahamyaga ko bakundana ndetse ko bafite gahunda y’ubukwe.

Bivugwa ko aba bombi bahisemo kwigaragaza nk’inshuti magara aho kuba abakunzi, kugira ngo bage bahora batuma abantu babibazaho bityo nabo bibafashe mu imenyekana ry’ibikorwa byabo.

Mu by’ukuri, iyo urebye usanga iyi turufu yo kuba aba ‘Besto’ yari imaze gusa n’aho itagikora bitewe n’uko abantu bamaze kubihaga mu matwi yabo, ndetse byari bisigaye bikorwa na benshi.

Ni muri urwo rwego aba bombi bagombaga gushaka ubundi buryo bushya bwo kugira ngo bavugwe, ariho bafashe icyemezo cyo kwerekana ko batandukanye binyuze mu guhagarika gukurikirana kuri Instagram, ndetse no kuba Titi Brown yarasibye amafoto n’amashusho byose ari kumwe na Nyambo.

Niba ukurukiranira hafi ibikorwa by’aba bombi, mu minsi ishize bagiye bazenguruka mu itangazamakuru bavuga ko bagiye gushyira hanze filime bose bahuriyemo.

Kuri ubu amakuru avuga ko iyi filime iri hafi gushyirwa hanze, akaba ari yo mpamvu bakoze ibi kugira ngo bayitwikire nk’uko imvugo z’iki gihe zibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *