Uko byagenze kugira ngo Gen Maj Peter Cirimwami yicwe na M23
Mu ijoro ryakeye nibwo Umuvugizi w’Umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa politike, Lawrence Kanyuka, yemeje ko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, bamurashe agapfa.
Dore uburyo byagenze kugira ngo M23 imwice nk’uko tubikesha umunyamakuru Dash uri kubikurikiranira i Goma.
Abarwanyi ba AFC/M23 bari bamanutse Mu misozi ya Sake baza baje gutabara abaturage bamaze imyaka bacunaguzwa na Leta ya Kinshasa, ubwoba bwatashye FARDC, FDLR na Wazalendo bariruka gusa nyuma haza umusada wa SADC na Monusco.
M23 yanze kurwanya Monusco kuko ni UN kandi ntamuntu ubarwanya. AFC/M23 basohoye itangazo bamenyesha Monusco ko nibakomeza kubitambika bari bubarase.
Muri ako kantu gasa nkaho wavuga k’agahenge nibwo General Cirimwami yagiye Sake. Yagiye inyuma gato yahari Sadec na Monusco. Amafoto barayafata bashaka kwereka abaturage ko Sake ntacyabaye.
Ababonye amashusho ye babonaga ko afite ubwoba mu maso kuko yari abizi ko M23 iri hafi aho kandi koko ntiyibeshye, M23 muri bwabuhanga bwabo bari bari kureba ibyabaga byose.
Ubundi yaje hariya Sake nka saa saba cyangwa saa munani z’amanywa azanye n’abanyamakuru benshi aje kwerekana ko Sake aribo bayifite!
M23 yari yaretse umuhanda iwurekera Monusco na SADC! Bivuze ko umuhanda wari muri FARDC Gusa M23 bari bari mu nkengero zawo hose!
Cirimwami rero yaje kuryoherwa akomeza imbere.
Force ya M23 yari ivuye Nzuro niyo yamurashe. Nzuro ubundi yari yatinze kuvamo, gusa nyuma yo kuvamo force yahavuye niyo yahagitse aba basirikare ba FARDC.
Cirimwami yari kumwe n’abandi basirikare benshi harimo n’aba colonel babe
Cirimwami yaje kuraswa neza saa 7:44 arasirwa Gasenges ,aba colonel batatu bahita bahasiga ubuzima harimo na General Cirimwami.
Aba basirikare ba M23 bashakaga kugumana umurambo we, gusa haza imodoka irawutwara.
Yarashwe saa 7:44 z’ijoro, M23 imenyesha abantu hafi saa sita z’ijoro.
Njyewe nabanje kugira ngo yakomeretse gusa kuva byavuye muri M23 ni uko hari gihamya baba babonye ko bamurashe agapfa.
Ati “Nabajije umwe mubari muri iyi operation niba koko yapfuye dore ko batamugumanye, ansubiza ambwira ko bamurashe amasasu menshi cyane harimo n’isasu ryo mu mutwe ndetse ngo umubiri we barawutobagura n’amasasu.”