AHABANZAUDUSHYA

Axel Rudakubana yakatiwe gufungwa imyaka 52

Umunyarwanda utuye mu Bwongereza, Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko, yakatiwe n’Urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 52, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu bari mu ishuri ahitwa i Southport muri Nyakanga umwaka ushize wa 2024, ndetse akagerageza no kwica abandi bantu 10 mu birori byari byateguwe na Taylor Swift.

Ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko yemeye ibyaha ashinjwa, yiyemerera ko ari we wishe abo bana batatu, harimo Bebe King w’imyaka 6, wishwe atewe ibyuma inshuro 120, Elsie Dot Stancombe w’imyaka 7 ndetse na Alice da Silva w’imyaka 9.

Rudakubana ari mu rubanza imbere y’imiryango yari mu marira menshi kubera abana babo bishwe, yavuze ko yabishe koko, ariko ntiyavuga impamvu yatumye akora icyo gikorwa cy’ubugome.

Umushinjacyaha Deanna Heer, muri urwo rubanza yavuze ko icyo gikorwa cy’ubwicanyi Axel Rudakubana yakoze kitafatwa nk’iterabwoba.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe kigaragaza ko yakoze ubwo bwicanyi afite ingengabitekerezo ya politiki iyo ari yo yose, cyangwa se imyemerere runaka, nta mpamvu n’imwe yari afite arwanira, intego ye kwari ukwica gusa”.

Ikinyamakuru Le Figaro, cyatangaje ko nyuma yo kumuhamya icyo cyaha cyo kwica abo bana batatu, ku wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, Urukiko rwahanishije Axel Rudakubana igihano cyo gufungwa imyaka 52 muri gereza. Icyo gihano cyavuzwe ko kidashobora guhanagura ibyaha ndengakamere yakoze, kandi bitashobora no guhoza amarira y’iyo miryango yabuze abana.

Mbere gato y’uko Axel Rudakubana akora icyo cyaha cy’ubwicanyi, ikibazo cy’imyifatire ye iteye impungenge cyari cyarashyikirijwe inzego zitandukanye ndetse cyaragejejwe no mu bigo bifasha abana n’urubyiruko bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Nyuma yo gusoma uwo mwanzuro w’Urukiko, Umudepite wo muri Southport, Patrick Hurley, yasabye abacamanza gusubiramo bagatekereza neza ku gihano cyahawe Axel Rudakubana niba koko gihuye n’uburemere bw’icyaha yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *