Perezida Tshisekedi yatumije inama y’igitaraganya
Nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane imirwano yari yongeye gufata intera mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida Antoine Felix Tshikedi yahise atumiza inama y’igitaraganya.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Kane Perezida Tshisekedi, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo za Congo na Polisi, ku cyicaro gikuru cy’Umukuru w’Igihugu “Cité de l’Union africaine” ariho iyo nama yabereye.
Inama yari irimo Minisitiri w’Intebe, Madamu Judith Suminwa, Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu na Minisitiri w’Ingabo.
Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Gatanu arayobora inama Nkuru y’Umutekano (Conseil supérieur de la Défense), ndetse anayobore inama y’Abaminisitiri.
Ibiro by’umukuru w’igihugu i Kinshasa bitangaza ko mu biza kwigwaho harimo ku isonga ari umutekano muke, n’ibibazo by’impunzi ziyongere mu mujyi wa Goma ndetse n’ibibazo bihari bijyanye n’ibyo ikiremwa muntu gikeneye.
Ku wa Kane nibwo byazambye i Sake ndetse no mu nkengero za Goma, mu mirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta zifashwa na Wazalendo.