AHABANZAUBUREZI

Rusizi: Abanyeshuri babiri barakekwaho gucura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha

Abanyeshuri babiri biga muri GS Mutongo mu kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, barakekwaho kugerageza  kuroga bagenzi babo bigana, bakoresheje umuti wica imbeba.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, saa saba z’amanywa ubwo bari bagiye kurya.

Aba banyeshuri b’abakobwa babiri biga  mu mwaka wa gatandatu mu Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, History Economics and Geography mu rurimi rw’Icyongereza, HEG.

Abanyeshuri bakekwaho gushaka kuroga bagenzi babo, umwe afite imyaka 20 y’amavuko, undi afite imyaka 19 y’amavuko.

Amakuru avuga ko umwe muri bo yashyize umuti w’imbeba mu isafuriya y’imboga bitewe n’uko bagenzi be bahoraga bamubwira amagambo asesereza.

Ubuyobozi bw’ishuri bwahawe amakuru ko ibiryo biri kunukamo umuti w’imbeba, bahita batabarira hafi babuza abanyeshuri kurya ibyo biryo.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Mutongo, Uwimana Hawa Alphonsine yagize Ati”Nibyo hari abanyeshuri babiri b’abakobwa bagerageje kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti w’imbeba bawushyira mu biryo bagiye kubyarurira abandi, bahise babimenya nti byabaye, biracyari mu iperereza”.

Iki kigo k’ishuri rya GS Mutongo ni  icy’uburezi bw’imyaka 12 kigamo abanyeshuri 2400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *