AHABANZAIMYIDAGADURO

Sherrie Silver yashimiye abakomeje kumutera ingabo mu bitugu

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, yashimiye abantu batandukanye bakomeje kumushyigikira mu kuzamura umuryango yashinze wa ‘Sherrie Silver Foundation’ ubarizwamo abana batandukanye, ndetse bamwe bamwizeza kuzamuhora hafi.

Sherrie Silver abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye abarimo Ruger, The Ben, Ross Kana, Adrien Misigaro, Juno Kizigenza na Adekunle Gold batanze inkunga yo gufasha uyu muryango w’abana yashinze wa ‘Sherrie Silver Foundation’.

Yavuze ko atari yiteze ubufasha ubwo ari bwo bwose buturutse ku muntu uwo ari we wese, ariko aza gutungurwa no kubona abo bahanzi bitanze bagatanga amafaranga babikoreye abana.

Ati “Nta muntu n’umwe nari nitezeho ikintu, rero byarandenze kubona mwarabikoreye abana.”

Sherrie Silver kandi yashimiye Producer Realbeat na Noopja bafashe igihe cyabo bakaza kwigisha aba bana ibijyanye n’umuziki. Kuri ubu aba bana bakaba bamaze kuba intyoza mu bijyanye no kubyina, kuririmba ndetse no gucuranga ibikoresho by’umuziki.

The Ben akimara kubona ubu butumwa, yamusubije amwizeza kuzamuhora hafi kandi ko bamukunda. Ati “Turagukunda Sherrie, tuzaguhora hafi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *