AHABANZAUTUNTU N'UTUNDI

Sudani y’Epfo bahagaritse Facebook na TikTok

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yategetse ikigo gishinzwe itumanaho muri iki gihugu, guhagarika ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga za Facebook na TikTok mu gihe cy’amezi atatu.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare baho bari guhohotera no kwica abasivile, bahita bahagarika izi mbuga kugira ngo abantu bareke gukomeza kuyakwirakwiza.

Aya mashusho yagaragayemo abagore n’abana bicwa, bituma abantu batangira kuyasakaza ku mbuga nkoranyambaga ntacyo bitayeho, gusa babikora mu rwego rwo gutabaza.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe kugenzura itumanaho (NCA), cyahise gitangaza ko izi mbuga zibaye zihagaritswe mu gihe cy’amezi atatu.

Bavuze ko babaye bazihagaritse kuko gukomeza gukwirakwiza aya mashusho bisa no gutera ubwoba abaturage bikabangamira ituze rya rubanda, ndetse ibi bikaba bihabaye n’amategeko yabo.

Ku ikubitiro sosiyete ya MTN yahise imenyesha abakiriya bayo ko batazabasha kongera gukoresha Facebook na TikTok bakoresheje umurongo wayo mu gihe cy’amezi atatu.

Ni icyemezo cyababaje abaturage, bavuga ko bitari bikwiye ko babihagarika cyane ko ayo mashusho yasakajwe mu gushakira ubutabera Inzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *