UN yaba yatangiye gutera umugongo Congo?
Umuryango w’Abibumbye (UN), watangiye gukura abakozi bawo badakenewe cyane mu mujyi wa Goma, mu kwirinda ko bahura n’ikibazo cy’umutekano muke kubera imirwano isatiriye uyu mujyi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na UN, risaba abantu badafite imirimo ikenewe cyane kuva mu mujyi wa Goma, ndetse bamwe batangiye kugera mu Rwanda nk’uko babyemereye umunyamakuru wa Kigali Today uri mu Karere ka Rubavu.
Mu mujyi wa Goma imodoka z’Umuryango w’Abibumbye zirimo gutwara abakozi bawo, n’abandi bakorera imiryango mpuzamahanga muri uwo mujyi ukomeje gusatirwa n’abarwanyi ba M23.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na UN rigira riti “Umuryango w’Abibumbye watangiye gukura mu mujyi wa Goma abakozi bawo badakenewe cyane, abakozi bakora mu biro, hamwe n’abandi bashobora gukomereza akazi ahandi bidasabye kuba mu mujyi wa Goma, mu gihe umutekano ukomeje kuba muke.”
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nubwo abo bakozi bakuwe mu mujyi wa Goma, bitaza kugira ingaruka ku kazi bakora ko gutabara abari mu kaga, kuko abakozi bari mu butabazi baguma mu kazi mu gukurikirana abari mu kaga.
UN yongeyeho ko ikomeza gukorana n’abafatanyabikorwa na Leta mu kwita ku baturage bari mu kaga, naho gukura abakozi mu mujyi wa Goma bikaba bijyana n’uko umutekano uhagaze.
Imirwano irakomeje mu nkengero za Goma, abarwanyi ba M23 bakomeje kwihagararaho ahitwa Mubambiro mu bilometero 21 uvuye mu mujyi wa Goma, abandi barabarirwa ahitwa Rusayo aho bakomeje guhangana n’ingabo za SADC zavuye muri Tanzania na Afurika y’Epfo.