AHABANZAIMYIDAGADURO

Ibyishimo ni byose ku munyarwenya Chipukeezy witabiriye umuganda

Umunyarwenya wo muri Kenya Chipukeezy uri mu Rwanda aho yari yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa 23 Mutarama 2025, yitabiriye umuganda rusange wabaye kuri uyu wa 25 Mutarama 2025.

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwitabira umuganda, Chipukeezy yavuze ko yishimiye kwitabira umuganda rusange.

Ati “Ni ibintu byanshimishije kwitabira umuganda rusange, ni iby’agaciro kubona Abanya-Afurika bashyira hamwe bakikorera ibibateza imbere, ni kimwe mu bintu numva najyana iwacu muri Kenya, nibyo koko ibibazo by’Abanya-Afurika nibo bakwiye kubyikemurira.”

Chipukeezy yitabiriye umuganda rusange wabereye mu Karere ka Kicukiro, ukaba witabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi ndetse n’itsinda ry’abashyitsi baturutse muri Zimbabwe.

Uretse Chipukeezy, uyu muganda witabiriwe n’abarimo Fally Merci ndetse n’abandi banyarwenya babarizwa mu itsinda rya Gen-Z Comedy.

Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu, wibanze ku gutunganya umuhanda Rebero – Gihuke, aho abawitabiriye bibanze ku kuzibura inzira y’amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *