Impamvu Nel Ngabo adashobora gukundana n’umukobwa w’umuhanzi
Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo, yahishuye ko kuri we atakundana n’umukobwa w’umuhanzi mugenzi we, nubwo hari abo bagiye bashyira mu majwi ko bawubanye.
Aganira na Radio Rwanda, Nel Ngabo yavuze ko kuri we aba yumva atakundana n’umukobwa w’umuhanzi mugenzi we, kuko avuga ko azi ibintu bibera mu muziki nubwo atigeze yerura ngo avuge ibyo ari byo.
Icyakora avuga ko n’ubwo avuga ibi, ariko ahamya kandi akizera ko urukundo rujya aho rushaka. Bityo ko ashobora kuzisanga banakundanye nubwo kuri we byaba byiza kurushaho ari utaba mu myidagaduro.
Gusa n’ubwo abyizera atyo, avuga ko atangira inama abandi bahanzi yo kumva ko batakundana n’abakobwa b’abahanzi kuko we ayo ari amahitamo ye ku giti ke.
Mu bihe bitandukanye abakobwa b’abahanzi byagiye bivugwa ko bakwa ruswa y’igitsina cyane kugira ngo bagire ikintu babakorera mu buryo bworoshye, ndetse hakaba hari n’abakobwa bahitamo kuyitanga ku bushake bwabo bitewe n’icyo bashaka kugeraho.
Ibi ntibyarangiye kuko no kugeza ubu bivugwa ko bigikorwa, atari mu muziki gusa, ahubwo no mu bindi bitandukanye birimo gukina filime n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.