U Rwanda rwahumurije abaturage baturanye na Congo
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko nubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo z’icyo gihugu, umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyarwanda ku butaka bwarwo urinzwe.
Mukuralinda yagaragaje ko nubwo imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe zifatanyije irimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR, SAMDRC n’abacanshuro ikomeje, kandi hari ibera hafi n’umupaka w’u Rwanda, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira.
Ati “Icyo nakubwira cyo ni uko umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyarwanda by’umwihariko hariya i Rubavu n’ahandi hafi y’ahari kubera imirwano urarinzwe nta kibazo gihari.”
“Nta muntu wavuye muri Congo ngo yambuke aze kuwuhungabanya, ariko abaturage baratubwira ko urusaku rw’amasasu barimo bararwumva kandi koko kuba imirwano yegereye umupaka w’u Rwanda nta gitangaza kirimo, kandi nta n’igitangaza ko hagira isasu rigwa mu Rwanda.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite impungenge zishingiye ku kuba bari kumva urusaku rw’amasasu hafi yabo, ndetse hari n’amwe mu masasu yavuye muri RDC akagwa ku butaka bw’u Rwanda.
Alain Mukuralinda yavuze ko kuba imirwano iri kubera hafi y’umupaka w’u Rwanda isasu rishobora kuba ryagwa ku butaka bwarwo, ariko ko bigomba gusuzumwa n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.
Ati “Byarabaye n’ubundi mu bihe byashize turabizi icy’ingenzi ni uko iyo bibaye Ingabo z’u Rwanda nazo ziba zireba zumva, zirakurikirana kugira ngo zimenye niba hari irihaguye, hari uwahakomerekeye, haba hari ibyangiritse, hanyuma se niba rihaguye ni impanuka yabaye? Ni ukwibeshya cyangwa se ni urashe abigambiriye abishaka?”
Yemeje ko iyo bimaze kugenzurwa Guverinoma y’u Rwanda itangariza Abaturarwanda icyavuyemo. Yongeye gushimangira ko nta mpungenge zihari ku birebana n’umutekano w’Igihugu.
Mukuralinda yagaragaje kandi ko umuturage wagira impungenge yakwegera ubuyobozi bwa gisivili n’ubwa gisirikare bukaba bwamugira inama y’uburyo agomba kwitwara.
Ibi yabitangaje mu gihe hari inzu y’umuturage yatobowe n’igisasu cyari giturutse muri Congo, ndetse n’andi mafoto y’ihene y’umuturage yakomeje gusakara bigaragara ko yarashwe.