AHABANZAIMYIDAGADURO

Irengero ry’ibitaramo bya Nel Ngabo muri Amerika

Amezi atanu hafi atandatu arihiritse Nel Ngabo asubitse ibitaramo yagombaga gukorera muri Amerika bitewe n’izindi mpamvu z’akazi byahuriranye, avuga ko mu minsi ya vuba bazatangaza amatariki mashya.

Ni ibitaramo yari yatangaje muri Kamena 2024, aho ku rupapuro rw’integuza yari yashyize hanze yavugaga ko bizaba muri Nyakanga 2024.

Gusa icyo gihe byaje guhita bisubikwa bitewe n’uko muri icyo gihe byahuriranye n’uko yari afite akazi mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame kandi atari ku kanga, dore ko yabigiriyemo n’umugisha akagabirwa na Perezida.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko babisubika ndetse bashaka kubyimurira muri Kanama amatora atangiye ariko nabwo ntibyakunda. Nel Ngabo yatangaje ko mu minsi azatangaza andi matariki mashya.

Kugeza n’ubu amezi abaye atanu arengaho nta kanunu k’ibi bitaramo, ndetse amakuru avuga ko n’uyu mwaka bishobora kudakorwa ahubwo ko baba bari gushaka uko yategura icye hano mu Rwanda, dore ko muri 2023 babigerageje ariko bikanga.

Aganira na Radiyo Rwanda, Nel Ngabo yavuze ko amatariki mashya bazayatangaza mu minsi iri imbere, kuko kongera gutegura bushya bitwara igihe kinini bitewe n’uko usanga ahabera ibitaramo haba harafashwe.

Ati “Kwiyamamaza byari bisanzwe biba mu kwa Munani, ariko habyigije imbere mu kwa Karindwi bihita bihurirana n’amatariki kandi nari mfiteno akazi, tubyumvikanaho n’abari babiteguye, dushaka andi matariki.

“Ubu nibyo bakirimo guteguraho, kuko urumva hariya ntabwo biba byoroshye gushaka aho bizabera…kongera gutangira bushya bisaba igihe. Uba usanga nk’aho hantu abantu benshi harahafashe ubu nibyo bari gukoraho, amatariki tuzayatangaza mu minsi iri imbere.

Nel Ngabo avuga ko uyu mwaka afite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi ziri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo hazamo itandukaniro n’izo yakoraga mu myaka itandatu ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *