AHABANZAIMYIDAGADURO

Kwizera Emelyne na bagenzi be ntibagifungiye i Kigali

Kwizera Emelyne na bagenzi be barindwi baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, bamwe muri bo bamaze gukurwa mu magororero atandukanye bari bafungiwemo i Kigali boherezwa i Huye.

Ubwo aba bakobwa batabwaga muri yombi, mu rwego rwo gukora iperereza ryimbitse ngo bamenye icyabateye kwifata ayo mashusho y’urukozasoni, babanje gupimwa basanga bakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero cyo hejuru kiri hagati ya 55 na 255%.

Ku bw’izo mpamvu, amakuru avuga ko bamwe muri bo bamaze koherezwa mu kigo ngororamuco kiri i Huye kugira ngo bavurwe banaganirizwe ku buryo babasha kureka ibiyobyabwenge ndetse n’ibiri mu mubiri wabo bikagabanuka bikajya ku kigero cyo hasi.

Icyakora uwitwa Belyse we biravugwa ko we yarekuwe agataha akazajya akurikiranwa ari hanze, ni mu gihe uwitwa Sunny we ari nawe bivugwa ko ari we washyize hanze amashusho we aracyafunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *