AHABANZAIMYIDAGADURO

Menya amateka yihariye ya Clapton Kibonge

Clapton Kibonge ni umwe mu banyarwenya bafite amazina aremereye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ibi ni ibintu yakunze akiri muto ndetse umuhamagaro wo kubikora wamwakiyemo akiri umwana muto areba filime z’abanyabigwi nka John ikechukwu Okafor , Osita Iheme, ndetse n’abandi benshi.

Gusa kugirango abashe kwandika izina rye mu banyabigwi bakora urwenya mu Rwanda byamusabye byinshi birimo impano, umurava, ikinyabupfura, kwihangana, ndetse no guhozaho.

Amazina yiswe na babyeyi ni Mugisha Emmanuel, yabonye izuba taliki ya 13 ukwakira mu 1988, avukira mu gihugu cya Uganda gusa we n’umuryango we baje gutaha mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Clapton kibonge akaba ari umwana w’imfura mu muryango avukamo wa bana batandatu.

Nyuma yuko Clapton n’umuryango we bagarutse mu Rwanda, bahise bajya gutura mu karere ka Nyagatare mu ntara y’i Burasirazuba gusa nyuma y’igihe gito baje kwimukira mu karere ka Gatsibo ari naho Kibonge yakuriye.

Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuri ribanza rya Nyakayaga Primary school, mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange kibonge yakize ku ishuri rya kiziguro secondary school riherereye mu karere ka kayonza. Ni mu gihe amashuri yisumbuye icyiciro gisoza ibizwi nka ‘advanced level’ yakize ku ishuri rya Kagarama secondary school riherereye mu mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe Ibijyanye n’amashuli ya kaminuza Clapton yayize muri kaminuza ya Kigali mu mwaka w’i 2015 gusa yaje guhagarika amasomo ye ageze mu mwaka wa mbere bitewe n’impamvu z’umuryango we.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye Kibonge arimo aganira na se yariyemeye maze amubwira ko mu bavandimwe be ariwe wize amashuri menshi , nuko se wa Kibonge ahita amubwira ati “ iyo diplome yawe itagura umunyu imaze iki ?“ aya magambo yatumye kibonge yitekerezaho cyane maze ahita afata umwanzuro wo kuva mu rugo ajya gushaka ubuzima nk’abandi basore.

Mu mwaka w’i 2011 Icyo gihe Clapton yahise ashaka uko yaza i Kigali maze aza kuhagera atangirira ku bucuruzi bw’amagi aho yayatogosaga akayaha undi musore maze akajya kuyacuruza ku mugoroba akaza guha kibonge amafaranga 1500frw.

Nyuma y’iminsi ubu bucuruzi yaje kubuvamo kuko yabonaga nta terambere maze yinjira mu bucuruzi bwama telefone ku i posita mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo gutangira ubu bucuruzi mu mpera z’umwaka w’i 2012 kibonge yaje kurwara araremba amara amezi atatu mu bitaro.

Nyuma yo kuvurwa neza agakira Clapton kibonge yaje gusubira ku ivuko kugira ngo abashe kongera kwisuganya nyuma yaho yaje kongera kugaruka i Kigali mu mwaka w’i 2013 ahita atangira akazi ko gucuruza amasahane mu nyubako ya Kigali City Tower aha ni naho yamenyaniye na Ramjaane Joshua waje kumufasha kwinjira mu bijyanye n’urwenya.

Nubwo ibyo byose byari bimaze kuba Clapton wari umaze kugimbuka yahise afata inshingano zo kwita ku muryango we nyuma yuko se wa Clapton wari umucuruzi w’amata ubucuruzi bwahombye maze kibonge atangira kwita kuri barumuna be. Clapton kibonge yafashije barumuna be bose kwiga kugera barangije amashuri yisumbuye.

Uku kwita kuri barumuna be byatumye kibonge asubika amasomo ye aho yigaga muri kaminuza ya Kigali mu mwaka w’i 2015, icyo gihe umunsi umwe Clapton yari mu ishuri nuko yakira telephone bamubwira ko murumuna we bamwirukanye ku ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri, icyo gihe Kibonge yafashe amafaranga yari afite ayishyuriramo murumuna we ishuri we aba asubitse amashuri kugira ngo abanze akemure ibibazo bya barumuna be.

Mu mwaka w’i 2015 afashijwe na Ramjaane Joshua yatangiye kumumenyereza ibijyanye n’urwenya ndetse akajya amutumira kenshi mu kiganiro yakoraga kuri Lemigo Tv kitwaga ‘The Ramjaane Show’. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane ndetse biha amahirwe Kibonge aho yatangiye gukina muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko nyuma yo gukina muri iyi filime byatumye Kibonge yamamara cyane ndetse arakundwa byagahebuzo.

Hagati ya 2015-2017 Kibonge yakoze indirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana nka Fata telephone , Ihangane , Muri Yesu harimo Gout , n’izindi nyinshi.

Nyuma yaho mu mwaka w’i 2018 Kibonge yafunguye inzu ifasha abanyarwenya yise Daymakers, iyi nzu yarerewemo abanyarwenya bazwi mu Rwanda nka 5k Etienne na Mazimpaka Japhet aba bombi bamenyekanye nka bigomba guhinduka, hiyongeraho kandi abandi banyarwenya barimo Nimu Roger, Makanika, ndetse n’abandi benshi.

Nyuma y’ibi Clapton yatangiye gutegura filime ze aho yahereye ku yitwa Umuturanyi yasohoye mu mwaka w’i 2020 , ikaba ari flime yanditse mu bihe bya Guma mu rugo, iyi filime nyuma yuko igiye hanze yarakunzwe cyane ndetse uyu munsi yaguzwe na televiziyo ya Zacu tv kugira ngo ijye iyerekana.

Ibi byiyongeraho filime y’urwenya ya Mugisha na Rusine , filime icyaremwe Gishya ndetse n’izindi zitandukanye. uretse ibijyanye n’ubuhanzi mu mwaka w’i 2024 kibonge akaba yarafunguye resitora ye iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa kigali.

Hirya yibi byose kibonge yarushinze n’inshuti ye by’igihe kirekire Ntambara Mutoni Jacky barushinze mu mwaka w’i 2018 uyu munsi imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana batatu. Usibye ibi kandi Clapton akaba ari umufana ukomeye w’ikipe ya Manchester united yo mu bwongereza , kibonge avugako akunda ubuzima bw’ibanga ngo ndetse niyo yagize icyo ageraho si wamuntu uba ashaka ngo abyerekane hose.

Inkuru y’ubuzima bwa kibonge kuva hasi kugera abaye icyamamare yabera urugero abakibyiruka bamwe bumvako bacika intege kuko ibyo barimo gukora bidahise bitanga umusaruro, ahubwo ikababera isomo ko kugira ikinyabupfura, impano , umurava ndetse no kudacika intege bigufasha gukabya inzozi zawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *