Intambara ku Rwanda turi kuyitekerezaho – Patrick Muyaya
Hashize igihe RDC ivuga ko izashoza intambara k’u Rwanda, narwo rukagaragaza ko izo mvugo zidahatse ubusa, ko ariyo mpamvu rugomba kurinda imipaka yarwo. Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yongeye gusubiramo ko igihugu cye gitekereza ku gushoza intambara k’u Rwanda.
Amagambo ya Muyaya ashimangira ibyo u Rwanda rumaze igihe kinini rwereka amahanga, ko RDC ifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo ndetse byakunze gushimangirwa kenshi na Perezida Tshisekedi, binasubirwamo n’umusangirangendo we uyobora u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Ni amagambo yajyanye n’imvugo, kuko RDC yatangiye gukusanya abarwanyi b’imitwe itandukanye irimo FDLR, bahabwa ibikoresho n’amafaranga, ndetse batangira gutera ibitero ku butaka bw’u Rwanda. Ingero ni ibyagabwe mu Karere ka Musanze mu 2019.
Muyaya ubwo yari kuri France 24, yagaruye imvugo ishaje imaze imyaka ibiri, y’uko u Rwanda arirwo rushyigikiye umutwe wa M23. Ni mu gihe hashize imyaka irenga ibiri, rwaragaragaje ko ibyo ari ibinyoma bisa, byo kwihunza inshingano ku ruhande rwa RDC mu kibazo cy’umutekano muke kiri ku butaka bwayo.
Yari abishingiye ku kuba M23 yarambuye ihuriro ry’Ingabo za RDC ibice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Santere ya Minova, Lumbishi, Numbi na Shanje kugeza tariki ya 21 Mutarama 2025.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda ari zo ziri gufata ibice byo mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu atigeze atangira ibimenyetso.
Umunyamakuru yabajije Muyaya niba RDC ishobora gushoza intambara ku Rwanda, asubiza ati “intambara turi kuyitekerezaho. Rwose tubirimo.”
Aya magambo ya Muyaya aje akurikira ubundi buhamya bw’abahoze mu mutwe wa FDLR, baherutse gutoroka bakishyikiriza u Rwanda, bavuze ko Ingabo za Congo zibaha ibikoresho n’ubundi bufasha kugira ngo batere u Rwanda.
Ishimwe Patrick yabwiye IGIHE ati “Batubwiraga ko niturangiza gukubita M23, tuzaza gufata n’u Rwanda.”
Mugenzi we witwa Niyitanga Gervais na we yahamije ko ingabo za RDC (FARDC) ari zo zababwiraga ko bazatera u Rwanda.
Ati “Iyo twabaga tugiye kurwana, Gen Justin yaduhaga amabwiriza y’uko tugomba kwitwara ku rugamba, akaduha amasasu, ufata Machine Gun, RPG cyangwa Mortier akayifata. FARDC ni yo yabiduhaga, tukajya ku rugamba, ikatubwira ko tuzatera u Rwanda.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudafata izi mvugo za Congo zo kurutera nk’amagambo ari aho asanzwe gusa, ari nayo mpamvu rukaza umutekano ku mbibi zarwo. Icyo gihe yavugaga ku byavuzwe na Tshisekedi byo gushoza intambara ku Rwanda.
Ati “Kuki ntabifata nkomeje? Ntekereza ko adafite ubushobozi bwo kumva ingaruka z’ibyo avuga nk’Umukuru w’Igihugu. Kuri njye, iki ni ikibazo. Ni ikibazo gikomeye nkwiye kwitondera no kwitegura guhangana nacyo. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka, agakora ikintu utatakerezaga ko abantu bazima bakora.’’
Nyuma yo kwakira indahiro z’Abadepite muri Kanama 2024, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwirindira umutekano, nk’ibindi bihugu, mu gihe Ingabo za RDC na FDLR byashaka kuwuhungabanya.