AHABANZAIMIKINO

Uko imikino iteye mu mupira w’amaguru mu irushanwa ry’Intwari

Mu gihe habura iminsi mike ngo twizihize umunsi w’Intwari z’Iguhugu, nk’uko kandi buri mwaka bikorwa mu mikino itandukanye hakinwa irushanwa ry’Intwari ‘Heroes Tournament’, dore uko imikino iteye mu mpera ziki cyumweru.

Mu mupira w’amaguru iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, irushanwa rizakinwa n’amakipe ane ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ari yo Rayon Sports iyoboye shampiyona, APR FC iri ku mwanya wa kabiri, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu ndetse na Police FC iri ku mwanya wa kane.

Umukino uhuza ikipe ya APR FC ndetse na AS Kigali uratangira ku isaa cyenda z’amanywa, ni wo uza kubanziriza uri buhuze ikipe ya Rayon Sports ndetse na Police FC, wo uzakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikipe iza gutsinda indi muri iyi mikino yombi, irahita yerekeza ku mukino wa nyuma aho biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025.

Usibye ku ruhande rw’abagabo, hateganyijwe kandi undi mukino mu kiciro cy’abagore, uzahuza Indahangarwa WFC ndetse n’ikipe ya Rayon Sports WVC.

Ikipe ya Police FC ni yo ibitse Igikombe cy’Intwari giheruka cya 2024, aho yacyegukanye itsinze APR FC ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *