AHABANZAIMYIDAGADURO

Ukuri ku busumbane bwavuzwe mu ‘Igitangaza’ hagati ya Juno na Kenny Sol

Imyaka ibiri n’igice birihiritse Bruce Melodie atandukanye na Kenny Sol na Juno Kizigenza yafashaga binyuze muri label ye yise ‘Igitangaza’, gusa n’ubu haracyari ibisigisigi by’umwuka mubi wajyaga uvugwamo harimo no gutonesha umuhanzi umwe kurusha undi.

Bruce Melodie yatangiye gufasha Juno Kizigenza na Kenny Sol kuva mu mwaka wa 2020, gusa ntibamarabye kabiri kuko umwaka umwe gusa wari uhagije ngo abarekure batangire kwirwanaho dore ko bari bamaze kuba banini, ariyo mpamvu mu 2021 yabaretsw buri wese agatangira inzira nshya.

Ubwo bari bakiri kumwe bagiye bavugwaho ibintu bitandukanye harimo kuba Bruce Melodie atarabafataga kimwe, aho byavugwaga ko yatoneshaga Juno Kizigenza kurusha Kenny Sol.

Ibi byavugwaga bashingiye ku kuba ahanini warasangaga Juno Kizigenza ari we washyiraga hanze indirimbo nyinshi kurusha Kenny Sol, ugasanga abantu bibaza niba badafashwa n’umuntu umwe.

Mu kiganiro na ‘Ishusho’, Kenny Sol yavuze ko mu ntangiriro ibintu bye bitari ku murongo, icyakora agahamya ko koko Juno yasohoraga indirimbo kenshi kumurusha kuko we yabaga afite abandi abaterankunga ku ruhande.

Ati “Ntabwo nzi ikintu cyabiteraga, ubwo nyine biriya nibyo nari naragenewe (araseka). Ntabwo ibintu byange byari biri ku murongo cyane, kubera ko ngewe nkorana ba Bruce babanje kugorwa n’umuntu najya nkorana nawe umunsi ku wundi.

“Yego koko Juno yashoraga mu bintu bye, kuko Juno ni umuntu ufite ubufasha ku ruhande….Juno ni umuntu ugira abantu bamufasha.”

Ibi kandi birajyana n’ibyavuzwe ko nubwo Juno na Kenny Sol barebererwaga inyungu kandi bafitwe mu nshingano na Bruce Melodie, ariko n’ubundi nibo bishoreraga amafaranga mu bikorwa byabo.

Icyakora ibi Kenny Sol yabihakanye yivuye inyuma, gusa yemeza ko nabo bajyaga bikoramo kugira ngo bunganire Bruce Melodie.

Ati “Ntabwo ari ukuri, kubera ko ndibuka dukora indirimbo U&I, production ni Bruce wayishyuye kuko birumvikana ni we wari waradusinyishije…. Ntabwo byari byinshi kuko nawe ntabwo twatindanye cyane, ariko birumvikana umuntu aba agomba kwikoramo.

“None se wowe uri mu mushinga ntabwo wakwikoramo ubonye hari ibyabuze?…Utanga ubusabe, iyo buhe ukabona hari ibiburamo nawe ubyongeramo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *