AHABANZAIMIBEREHO MYIZA

Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye abaturage be kujya ku mavi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye , yasabye Abarundi kujya ku mavi bagasengera Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Révérien Ndikuriyo, urembeye mu bitaro byo muri Kenya.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Satani ari we wateje uburwayi Ndikuriyo kugira ngo ataboneka mu giterane yagize uruhare mu gutegura.

Yagize ati “Tugitangira iki giterane, Satani yadushyize mu bigeragezo kuko Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yahise azahazwa n’ubuzima kandi ari we wagiteguye. Yari Satani uri kureba ko ducika intege imbere y’Imana. Twarasenze kugira ngo Imana imukize kandi n’ubu dukomeje gusenga.”

Yakomeje ati “Ni cyo gituma na mwe mugomba gukomeza kumusengera kugira ngo yongere gutora agatege dukomeze urugendo turi kumwe. Icyo ni ikigeragezo cya Satani washakaga kureba ko ducika intege ariko twe turi abana b’Imana tuzi ko ari yo ibirema ikabikomeza.”

Uburwayi bwa Ndikuriyo bwemejwe bwa mbere na Perezida Ndayishimiye ku itariki 25 Mutarama 2025 nyuma y’uko hari habanje gukwirakwira ibihuha bivuga ko yapfuye.

Bivugwa ko indwara yamufashe ari muri Tanzania ku itariki 19 Mutarama, ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange y’Ishyaka CCM riri ku butegetsi muri icyo gihugu ahita ajya kuvurirwa i Nairobi muri Kenya.

Ku itariki 27 Mutarama 2025, Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyatangaje ko Ndikuriyo wari utangiye gutora agatege yongeye gusubira muri koma aho ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Aga Khan biri i Nairobi.

Révérien yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD muri Mutarama 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *