AHABANZAIMYIDAGADURO

Ibya Hamisa Mobetto na Azizi Ki byafashe indi ntera

Nyuma y’uko Hamisa Mobetto na rutahizamu Azizi Ki bagiye bavugwa mu rukundo ariko bakabihakana, kera kabaye basa n’aho urukundo rwabarishije imbaraga bagahitamo kubishyira hanze.

Kuva mu mwaka washize, aba bombi bomeje kujya bashyirwa mu majwi cyane ko bari mu munyenga w’urukundo, ariko ntibahwemaga kubihakana.

Abavugaga ibi bashingiraga ku kuba aba bombi bakundaga kugaragara bari kumwe ahantu henshi bari kugirana ibihe byiza nk’abantu bakundana, gusa Hamisa yakunze kubyamaganira kure avuga ko ari inshuti magara bisanzwe.

Mu minsi ishize Hamisa yahaye Azizi Ki impano y’inkweto yo gukinisha umupira, bituma abantu bongera kubakeka amababa dore ko nabo ubwabo batahwemaga kwerekana ibimenyetso by”uko bakundana.

Kuri ubu basa n’aho bemeye ko baba bari mu rukundo, nyuma y’amafoto n’amashusho Hamisa Mobetto yashyize hanze basohokanye ahantu bari kugirana ibihe byiza, ayaherekesha amagambo asize umunyu.

Mu magambo Hamisa yanditse yagize ati “Ni umuvugo nshaka kwandika.”

Ni amagambo abantu basamiye hejuru bavuga ko kera kabaye bemeye ko bari mu rukundo mu buryo bweruye, ndetse bamwe babifuriza ishya n’ihirwe.

Hamisa Mobetto ni umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime muri Tanzania w’imyaka 30 y’amavuko, mu gihe Azizi Ki ari rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko w’ikipe ya Yanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *