AHABANZAIMYIDAGADURO

Itariki y’ubukwe bwa Darest n’umukunzi we yamenyekanye

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ishimwe Prince [Darest], yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umukunzi we ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko ku wa 13 Mutarama 2025 yakoze ibirori yambikiyemo impeta y’urukundo umukunzi we.

Darest yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko ubukwe n’umukunzi we buzaba tariki 27 Nzeri 2025, ariko ko bizabanzirizwa n’indi mihango y’ubukwe. Uyu musore yasobanuye ko amaze igihe kinini ari mu rukundo n’uyu mukobwa rwagejeje ku kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu butumwa aherutse gutambutsa ku rubuga rwa Instagram, Darest yagaragaje umukunzi we nk’impano idasanzwe Imana yamuhaye mu buzima bwe, kandi ashimangira ko ariwe yahisemo gusa.

Ati “Uri impano yihariye nifuzaga kugira. Ntabwo usanzwe buri wese ntiyakugira. Kubana nawe nirwo rukundo. Ntayindi nyongera nkeneye ku isi. Ni wowe nahisemo mu bandi. Undutira ubutunzi bwino ku Isi.”

Darest yakomeje abwira umukunzi we agira ati “Wagize ubuzima bwanjye igitabo cyiza cyo gusoma kandi wanteye inkunga muri buri nguni.” Yavuze ko uyu mukobwa yamwigishije kwiyizera, kandi “Nta wundi nifuzaga kumarana ubuzima bwanjye bwose atari wowe.”

Akomeza ati “Nizere ko tuzabona umwanya wo kubwira abana bacu uburyo inkuru yacu ishimishije. Gufata ukuboko ni ibyanjye ikintu ukunda gukora, nyumva ari ijuru ku Isi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *