AHABANZAIMIBEREHO MYIZA

Gasabo: Uko umusore yasambanyije abana batandatu barimo n’abahungu

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana bato bari hagati y’imyaka 6 na 12 y’amavuko. Ni abana batandatu barimo abahungu bane n’abakobwa 2, gusa we yemera ko yasambanyije abahungu gusa.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, dosiye y’ikirego cye yamaze gushyikirizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru buvuga ko uyu musore aba bana yasambanyije bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 6 na 12, akaba yarabasambanyije mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu kwezi ku Ugushyingo 2024.

Uyu musore uregwa yemera icyaha, akavuga ko yasambanyije abana b’abahungu gusa, ab’abakobwa atigeze abasambanya

Uyu musore avuga ko aba bana ari abo mu baturanyi be, kandi  bakundaga kuza kumusura akabereka filimi z’urukozasoni kuri telefone ye, bikamutera kugira ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *