AHABANZAUTUNTU N'UTUNDI

Rwanda: Hafunzwe izindi nsengero burundu

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwasohoye urutonde rw’Imiryango itanu ishingiye ku myemerere, yahagaritswe kubera gukora mu buryo budakurikije amategeko.

Ni mu butumwa RGB yasohoye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025 bumenyesha abantu bose ko yatesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi kuri iyo miryango ishingiye ku myemerere.

Iyo miryango irimo Rwanda Faith Mission, Pentecostal Out-Reach Church, International Missionary Society-Seven Day Adventist Church Reform Movement, Eglise De L’heure Prophetique Du Septieme Jour na Communaute Methodist Unie International.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu bihe bitandukanye harebwa imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda.

Iri genzura rya RGB ryagaragaje ko hari imiryango ifite ibibazo bitandukanye birimo kutubahiriza amategeko, ikibazo cy’imiyoborere n’amakimbirane ahoraho.

RGB yagize iti” Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rurashishikariza imiryango ishingiye ku myemerere yose kubaha no gukurikiza ibiteganywa n’amategeko himakazwa imiyoborere myiza binyuze mu buryo bwo kwigenzura no kwicyemurira ibibazo buteganywa n’amategeko.”

Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.

Uretse inzu zisengerwamo zafunzwe hari n’imiryango ishingiye ku myemerere igera kuri 47 yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *