AHABANZAIMYIDAGADURO

Dj Brianne yahaye gasopo abategura ibihembo bya Karisimbi

Dj Brianne utabashije kwegukana igihembo, yagaragaje ko bimwe mu bihembo byatanzwe mu manyanga, aboneraho no gutanga gasopo kubamushyira mu marushanwa ntabimenyeshwe.

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, kuri Atelier Du Vin nibwo hataye hatanzwe ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2024, mu byiciro bitandukanye.

Dj Brianne wagaragaraga ku rutonde rw’abari bahataniye igihembo cy’umu Deejay wahize abandi mu bagore mu 2024, amahirwe ntiyamusekeye kuko cyaje kwegukanwa na Umutoni Marie Natasha uzwi nka Tasha The Dj.

Icyakora Brianne we yagaragaje ko atigeze amenya iby’iri rushanwa, kuko babimushyizemo ntibamubwira ngo nawe yitegure, avuga ko ibyo bakoze nta bunyamwuga burimo.

Brianne avuga ko mu by’ukuri igihembo Tasha The Dj yegukanye atigeze agihatanira kuko nta muntu bigeze bahatana. Ati “Ngo yahatanye (araseka), yahatanye nande ko ntawabimenye? Ariko abantu mutanga ibihembo muge mushyiramo n’ubwenge, ibi bintu ntabwo ari ubunyamwuga.

“Umuntu arihatana agahabwa n’igikombe? Ndabona ari ukuzajya tukigura mu mujyi. Ndibaza ko Dj Sonia, Dj Crush na Dj Flix ntabyo bamenye kuko batabishyize ku mbuga nkoranyambaga zabo wenda ngo tunabatore nk’ababimenye.

Yagaragaje ko guha igihembo Tasha The Dj ari nko kumushuka kuko we asanga nta muntu bigeze bagihatanira, ahamya ko ibi bishobora gutuma abana baba abanebwe.

Brianne yasabye ko abantu bajya bareka kubahanganisha mu bintu batazi, ahubwo ko bajya babateguza buri wese akerekana icyo ashoboye.

Ati “Karisimbi events ntimuzongere kudushyira mu bintu by’amafuti muduteza abantu tubona mwadushyize ku mbuga nkoranyambaga (posting) mu bintu byanyu. Muge mugerageza kubaha abantu, mububahire nibyo bakora.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *