AHABANZAIMYIDAGADURO

Shakib Cham yasubije Diamond uherutse kumwishongoraho

Shakib Cham umugabo wa Zari Hassan, yagaragaje ko adatewe ubwoba n’amagambo Diamond Platinumz aherutse gutangaza avuga ko abishatse yakongera akisubiza Zari babyaranye.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Young Famous and African’ kinyura kuri Netflix, Shakib yatangaje ko atigeze ahangayikishwa n’amagambo Diamond yavuze bigateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko akomeje gusuzugura Shakib.

Yavuze ko kuba Diamond yaravuze ko abishatse yakwisubiza Zari babyaranye, we abifata nk’ibintu bisanzwe kuko ntacyo bivuze kandi ntaho bihuriye n’ukuri.

Yakomeje avuga ko ibyo Diamond yavuze n’abandi bose babikora bashaka gutera ubwoba abo bahoze bakundana, ndetse ko nawe ashobora kubibwira abakobwa bagiye batandukana.

Ati “Ni kimwe nk’ibyo nabwira abo twatandukanye, ntabwo bivuze ko ari ukuri. Nshobora kuvuga ikintu ngamije gutera ubwoba undi muntu, ariko ntabwo biba bivuze ko ari ukuri. Rero ntabwo byigeze bimpangayikisha.”

Icyakora avuga ko atari Imana ku buryo ari we ugena kuba atakongera kumwisubiza, ariko nta bwoba bimuteye.

Avuga ko we yizera isaha y’Imana cyane, ku buryo iramutse ivuze ko urukundo rwabo rurangira ubwo ni cyo kizaba ari igihe yabageneye, ariko niramuka itabivuze ubwo ntabwo bizaba.

Aya magambo Diamond Platinumz yayatangaje mu minsi yashize ubwo nawe yari muri iki kiganiro, akabazwa niba nta shyari ajya agirira urugo rwa Zari.

Icyo gihe yasubije ko adashobora kugirira ishyari ikintu ashobora kwisubiza abishatse, kandi mu buryo bworoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *