The Ben na Diamond baba bagiye gukorana indi ndirimbo?
The Ben amaze iminsi ari kubarizwa muri Tanzania, aho yagiye kwizihiriza isabukuru y’umugore we, Uwicyeza Pamella, icyakora ku rundi ruhande amakuru ahari ahamya ko yashatse gutera ibuye rimwe rigahitana inyoni ebyiri kuko ari no mu mushinga w’indi ndirimbo na Diamond Platnumz.
Mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2025 nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi Ommy Dimpoz akaba inshuti y’akadasohoka ya The Ben yasangije abamukurikira amashusho magufi y’uko byari byifashe ubwo hizihizwaga isabukuru ya Uwicyeza Pamella.
Uretse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umugore we, amakuru ahari ahamya ko The Ben amaze iminsi mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki.
Amakuru dukesha IGIHE ni uko The Ben na Diamond bamaze gufata amajwi y’indi ndirimbo nshya bitegura gusohora, izakurikira iyo bise ’Why’ bakoranye mu myaka ishize.
Uwatanze amakuru uri mu basanzwe bakorana bya hafi na The Ben yagize ati “Urebye, igitekerezo cyari uko iyi ndirimbo yari kuba iri kuri album ya The Ben, ariko kubera kudahuza umwanya birangira batayikoze ku gihe.”
Yakomeje avuga ko mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2025, The Ben na Diamond bakoranye indirimbo mu buryo bw’amajwi, bakazayifatira amashusho mu minsi iri imbere ari nabwo izajya hanze.
Ku rundi ruhande, The Ben uherutse gusohora album ’Plenty love’ iri no kumvwa cyane nk’uko bigaragara ku mbuga zicuruza imiziki, ari muri Tanzania gufata amashusho y’imwe mu ndirimbo ze nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere.