Jose Chameleone ahugiye mu biki nyuma yo kuvurwa?
Umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone wari umaze iminsi avurirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangaje ibyo ahugiyemo nyuma yo kuvurwa, akomoza no kuri gahunda yo kugaruka mu muziki.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa NTV, yavuze ko nyuma yo kuvurwa akoroherwa yahise afata ikiruhuko kugira ngo abanze akire neza abone kongera kugaruka mu muziki.
Yavuze ko aho aba yicaye hose aba atekereza umuziki, ndetse ko umunsi yamaze gukira neza azahita ashyira hanze indirimbo zitandukanye cyane n’izo bari basanzwe bamenyereye.
Yahamije ko bitewe n’ibintu ari gutegurira abafana be babashije kumwihanganira muri iki gihe cyose yari amaze arwaye, umunsi yongeye kugaruka abantu bose bazahita babimenya.
Ati “Umuziki wo ugomba gukomeza. Reka mbanze ndangize kuvurwa nkire neza, ubundi nzahita ndekura ‘bombe’. Buri gihe uko nicaye mba ntekereza umuziki…rero bagomba kumenya ko ndi gutegura gushyira hanze ibitandukanye n’ibisanzwe.
“Ubu ndatuje ariko umunsi nagarutse abantu bazamenya ko nagarutse.”
Mu kwezi k’Ukuboza 2024, nibwo Jose Chameleone yoherejwe kuvurizwa muri Amerika ku nkunga yemerewe na Perezida Museveni.