Polisi yagize icyo ivuga ku myambarire ya Bianca Censori iteje inkeke
Nyuma y’uko Bianca Censori arikoroje ku mbuga nkoranyambaga ubwo we na Kanye West baserukaga ku itapi itukura mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy yahagera agakuramo ikoti yari yambaye agasigarana ikanzu imugaragaza imyanya ye y’ibanga, byamenyekanye ko nta nkurikizi bizamugiraho.
Ubwo yamaraga gukora ibi, byatangiye kuvugwa ko ashobora guhanwa n’amategeko, ndetse n’umunyamategeko witwa Andrea Oguntula yari yabwiye ikinyamakuru Page Six ko bishoboka ko yakurikiranwa.
Umwe mu ba Polisi bo muri Los Angeles, yabwiye ikinyamakuru TMZ ko Bianca Censori atazakurikiranwa n’amategeko kuko mu bantu bose bari muri iriya nyubako ya Crypto.Com Arena, nta n’umwe wigeze aza gutanga ikirego avuga ko byamubangamiye.
Ikinyamakuru Page Six kandi cyatangaje ko iyi myambarire ya Bianca byose byari agakino kateguwe na Kanye West kugira ngo bazavugwe cyane, ndetse niwe wategetse Bianca ko aza gukuramo ikoti.
Ibi kandi bisaba n’aho Kanye West yageze ku ntego ye, kuko ubu ari kwikomaganga mu gatuza ashyira hanze imibare agaragaza ko Bianca Censori ari we muntu uri gushakishwa cyane kuri murandasi kurusha abegukanye Grammy.
Mu mibare yashyize hanze, Kanye West yagaragaje ko Bianca Censori yashakishikwe n’abasanga miliyoni 5, abegukanye Grammy bakamuza inyuma.